Amabwiriza y'imikoreshereze

Byavuguruwe: 16/11/2026

1. Icyo iyi serivisi ari cyo

Drive Pro ni porogaramu yo kwitoza amategeko y'umuhanda. Ntabwo ari ikizamini cya Leta, kandi ntabwo itanga uruhushya rwo gutwara. Uruhushya rutangwa n'inzego zibifitiye ububasha gusa.

2. Ibirimo

Ibibazo n'amasomo bishingiye ku mategeko y'umuhanda akoreshwa mu Rwanda. Dukora uko dushoboye ngo bibe ari ukuri, ariko ntitwemeza ko ari byo bibazo bizabazwa mu kizamini nyacyo. Amategeko ashobora guhinduka; iyo ubonye ikibazo gifite amakosa, utwandikire tukikosore.

3. Konti yawe

4. Kwishyura

Kwishyura bikorwa na MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money binyuze kuri IntouchPay. Serivisi ifungurwa ari uko kwishyura kwemejwe. Amafaranga yishyuwe ntasubizwa, uretse igihe habaye ikosa rya tekiniki ryatumye utabona serivisi — icyo gihe utwandikire.

5. Ubutumwa bwa SMS

Iyo ufunguye konti, wemera kwakira ubutumwa bwa SMS buva kuri WebFixTech bwerekeye konti yawe na serivisi za Drive Pro.

Ubwo butumwa ni ubu bwoko bubiri:

Ntitugurisha numero yawe ya telefone, kandi ntitwemerera abandi kuyikoresha bakoherereza ubutumwa.

6. Ibibujijwe

Konti zirenga aya mabwiriza zishobora guhagarikwa.

7. Guhagarika serivisi

Ushobora guhagarika gukoresha konti yawe igihe cyose. Dushobora guhagarika konti irenga aya mabwiriza, tukakumenyesha impamvu.

8. Uburyozwe

Dutanga porogaramu "uko iri". Ntitubazwa ibyavuye ku gutsindwa ikizamini, cyangwa ibyago byo mu muhanda. Kwitegura neza ni inshingano y'umukoresha, kandi amategeko y'umuhanda ni yo agenga buri wese.

9. Twandikire

WEBFIX TECH Co. Ltd · Nyarugenge, Kigali, Rwanda
webprogrammers40@gmail.com · +250 780 808 638